François Hollande ari mu ruzinduko muri Afurika y’Epfo
Hashize 5 hours Iyi nkuru yanditswe. Yashyizweho kuwa 14/10/2013 . Yashyizwe ku rubuga na RACHEL · Nta Gitekerezo kirayitangwaho Perezida w’igihugu cy’u Bufaransa François Hollande, ari mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu gihugu cya Afurika y’Epfo, aho uru ruzinduko rugamije kongera imbaraga mu mubano w’ibi bigugu.Mu ruzinduko rwe rwa mbere agiriye muri iki gihugu Perezida Hollande yaherekejwe n’abaminisitiri umunani n’abayobozi b’ibigo bitandukanye bagera kuri 20.
Biteganyijwe ko mu minsi ibiri Perezida Hollande azamara muri iki gihugu, azagirana ibiganiro na Perezida wa Afurika y’Epfo Jacob Zuma ku bijyanye n’umubano w’ibihugu byombi.
Uruzinduko rwa Francois Hollande muri iki gihugu ruje rukurikira urwa François Mitterrand (wabaye Perezida wa 21 w’u Bufaransa) wasuye iki gihugu mu gihe cy’imyaka 20 ishize, akaba ari we mukuru w’igihugu wa mbere wakiriwe na Nelson Mandela muri Nyakanga 1994, amaze amezi abiri atorewe kuyobora iki gihugu.
Umukuru w’igihugu cy’u Bufaransa kandi afite intego yo kwihutisha amasezerano akomeye igihugu cye cyari cyaragizranye na Afurika y’Epfo ariko bikaba byari bikiri mu nzira y’ibiganiro, akaba ari bwibande ku bijyanye n’ingufu n’ubwikorezi.
Ikindi kizagarukwaho ni ibibazo bitandukanye byugarije umugabane wa Afurika cyane cyane imvururu zikomeje kwibasira igihugu cya Congo .
Nyuma y’inama n’abanyamakuru aba bayobozi bazashyira umukono ku masezerano ibi bihugu bihuriyeho ajyanye n’ubukungu nyuma bakazerekeza muri pariki yitwa Freedom, ahashyinguwe ingabo zaharaniye kwibohora ubutegetsi bw’abagashakabuhake.
Uyu muyobozi kandi azarangiriza uruzinduko rwe i Soweto aho biteganyijwe ko azasura inzu y’uwahoze ari perezida wa Afurika y’Epfo Nelson Mandela