Monday, 20 January 2014

 
  .

Mwarimu yatsindiye imodoka ya miliyoni 28 muri “Kaby’Inzozi na Ecobank”


 

Stanislas Habyarimana wigisha mu ishuri ryigisha Imyuga n’ubumenyi ngiro (IPRC) yatomboye imodoka ifite agaciro ka miliyoni zisaga 28 z’amafaranga y’u Rwanda muri gahunda ya ‘Kaby’Inzozi na Ecobank’ yatangiye tariki 15 Kamena 2013.
Kaby’Inzozi, gahunda ya Ecobank yo guha amahirwe Abanyarwanda babitsa kenshi amafaranga atari munsi y’ibihumbi 60 ariko amara igihe kuri konti ya nyira yo. Uko ubitsa amafaranga meshi agatinda kuri konti kandi buri gihe, ni na ko ubona amahirwe yo gukabya inzozi zawe uhembwa ibihembo nyuma y’amezi atandatu. Kuri iyi nshuro Habyarimana ni we washyikirijwe imodoka yo mu bwoko bwa RAV 4 2013 ifite ikirango nimero RAC 344 M kuri uyu wa 13 Mutarama 2014.
N’ibyishimo byinshi uyu munyamahirwe yashimiye bikomeye Ecobank.
Yagize ati “Nakoranaga na Ecobank nzi ko ndi umukiriya usanzwe kuko muri iyi gahunda sinarengeje ibihumbi 700 by’amanyarwanda mbitsa. Mbonye ko Ecobank iharanira iterambere rya buri mukiriya. Iyi modoka igiye kunyorohereza muri gahunda z’amasomo kuko nzayikoresha nkurikije iyungu imfitiye.”
Eric Rubega ukuriye ibikorwa bya Ecobank mu gihugu, wari unahagarariye Umuyobozi mukuru wa Ecobank muri uyu muhango, yavuze ko iyi gahunda igikomeje kuko hagiye gutangira iy’umwaka wa 2014.
Rubega ati “Iyi gahunda irakomeje kuko icyo igamije ni ugutoza Abanyarwanda umuco wo kwizigama, kandi kuri iyi nshuro ya gatatu ibaye tumaze kubona umusaruro.”
Nyuma ya Habyarimana watahanye imodoka nshya, hahembwe n’abandi bakiriya babiri bitwaye neza muri gahunda yo kubitsa amafaranga ari hejuru y’ibihumbi 60 , umwe ahabwa ekara ya televiziyo igezweho (Ecran ya Flat Screen), undi ahabwa telefoni ya Smart Phone yo mu bwoko bwa Samsung.
Stanislas Habyarimana amaze gushyikirizwa imodoka

Bitarenze Gashyantare inganda zose zigomba kwimuka i Gikondo

 
Izo nizimwe mu nganda zubatse I Masoro(Foto/Ububiko)

Gakunda yo kwimurira i Masoro inganda   14 zikorera  mu gishanga   i Gikondo  mu Karere ka Kicukiro  umujyi wa Kigali , yatangiye  mu mwaka wa 2011, ariko  hamaze kwimurwa   izigera ku 9 gusa.

Ruzibukira Alex ushinzwe inganda nto n’iziciriritse muri Minisiteri y’ubucuruzi n’Inganda, aratangaza ko ukwezi gutaha (Gashyantare) kuzasiga zose uko ari 14 zimutse.

Ubusanzwe inganda ntizigomba kuba zubatse ahantu ho mu bishanga kimwe no hafi y’ahantu hatuwe. Ni muri urwo rwego hashyizweho igice cyihariye hagenewe guteza imbere ubucuruzi n’inganda.

Uyu muyobozi asobanura ko kugira ngo hafatwe icyemezo cyo kwimura inganda zikorera i Gikondo zijya I Masoro byari ukugirango ngo bazikure mu gishanga ndetse ntizibangamire abatuye hafi yacyo.

Igice cyagenewe kwimurirwamo inganda, igice cya mbere (Phase 1), cyose   cyamaze kuzura, kikaba gifite ubuso bwa hegitari 98,  naho igice cya kabiri (Phase 11) cyo kikaba gifite ubuso bwa hegitari 178 kitarubakwamo.

Ruzibukira Alex ati, "inganda zigera ku 9 ni zo zimaze kugerayo ariko zikaba zitaratangira gukora kuko bakirimo gushyiramo ibyuma neza kugira ngo babashe gukora”.