Bitarenze Gashyantare inganda zose zigomba kwimuka i Gikondo
Izo nizimwe mu nganda zubatse I Masoro(Foto/Ububiko)
Gakunda yo kwimurira i Masoro inganda 14 zikorera mu gishanga i Gikondo mu Karere ka Kicukiro umujyi wa Kigali , yatangiye mu mwaka wa 2011, ariko hamaze kwimurwa izigera ku 9 gusa.
Ruzibukira Alex ushinzwe inganda nto n’iziciriritse muri Minisiteri y’ubucuruzi n’Inganda, aratangaza ko ukwezi gutaha (Gashyantare) kuzasiga zose uko ari 14 zimutse.
Ubusanzwe inganda ntizigomba kuba zubatse ahantu ho mu bishanga kimwe no hafi y’ahantu hatuwe. Ni muri urwo rwego hashyizweho igice cyihariye hagenewe guteza imbere ubucuruzi n’inganda.
Uyu muyobozi asobanura ko kugira ngo hafatwe icyemezo cyo kwimura inganda zikorera i Gikondo zijya I Masoro byari ukugirango ngo bazikure mu gishanga ndetse ntizibangamire abatuye hafi yacyo.
Igice cyagenewe kwimurirwamo inganda, igice cya mbere (Phase 1), cyose cyamaze kuzura, kikaba gifite ubuso bwa hegitari 98, naho igice cya kabiri (Phase 11) cyo kikaba gifite ubuso bwa hegitari 178 kitarubakwamo.
Ruzibukira Alex ati, "inganda zigera ku 9 ni zo zimaze kugerayo ariko zikaba zitaratangira gukora kuko bakirimo gushyiramo ibyuma neza kugira ngo babashe gukora”.
No comments:
Post a Comment